Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Incamake kuri LODA

Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA), cyashyiriweho gufasha mu guhuza ibikorwa by’igenamigambi no gushakira ingengo y’imari uturere n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo gushygikira politiki y’ubuyobozi bwegereye abaturage. Inshingano nyamukuru ya LODA ni ukuba umusemburo w’iterambere ry’ubukungu mu baturage (binyuze mu kubaka ibikorwa remezo, kurema amahirwe y’ubucuruzi, guhanga imirimo, n’ibindi), ndetse no kurengera abatishoboye no gufasha abaturage kwivana mu bukene kugirango imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza.

 

 

(+250) 788386550 / 5029

info@loda.gov.rw

Remera - Gishushu

P.O. Box: 7305 Kigali, Rwanda

Icyerekezo

Inzego z'ibanze zongerewe ubushobozi, kugira ngo zinoze ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'iterambere rishingiye ku muturage, nka gahunda y'Igihugu kitarangwamo ubukene.

 

Intego

Guteza imbere ibikorwa by'iterambere ry'abaturage binyuze mu gushaka ubushobozi no kubwegereza inzego z'ibanze, igenamigambi, kubaka ubushobozi bw'inzego z'ibanze hagamijwe imibereho myiza ya buri Munyarwanda.

Inshingano za LODA

Nk'uko biteganywa n'Iteka rya Perezida N° 071/01 of 09/12/2022 rishyiraho Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA), LODA ifite inshingano z'ibanze zikurikira:

1°  gutera inkunga  ibikorwa by’amajyambere mu nzego  z’ibanze zifite ubuzima gatozi;    

2°  kuba umuhuza w’inzego z’ibanze zifite ubuzima gatozi n’abaterankunga bafasha by’umwihariko ibikorwa by’amajyambere muri izo nzego;     

3°  gushyiraho  uburyo  bwo  gusaranganya inkunga mu nzego z’ibanze zifite ubuzima gatozi;    4°  gukurikirana     imikoreshereze y’amafaranga LODA igenera ibikorwa by’amajyambere mu nzego z’ibanze zifite ubuzima gatozi;  

5°  gushyiraho  ingamba  zigamije  guhesha abantu benshi akazi n’izo gufasha abadafite ubushobozi bwo gukora ako kazi bemejwe n’inzego zegerejwe abaturage;   

6°  kugira uruhare mu gukangurira abaturage  no  kubongerera  ubushobozi mu   gusesengura  no  gukemura  ibibazo bafite;  

7°  kugira uruhare mu gukangurira abaturage kugira uruhare mu bikorwa by’amajyambere bibakorerwa;  

8°  kugira uruhare mu gukangurira abaturage umuco wo kuzigama no kugana amabanki n’ibigo by’imari iciriritse;    

9°  kubaka  ubushobozi  bw’inzego  z’ibanze zifite ubuzima gatozi mu bijyanye n’inshingano za LODA;     

10° guhuza ibikorwa bya Leta by’iterambere mu   nzego z’ibanze   zifite   ubuzima gatozi;  

11° gushakisha no kwegeranya inkunga.  Icyakora,  ibivugwa  mu  gace  ka  2  n’aka  11 tw’iyi ngingo ntibibuza inzego z’ibanze zifite ubuzima gatozi uburenganzira bwo kugirana umubano utaziguye n’abafatanyabikorwa.