Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Imishinga

Mu rwego rwo kuzuza neza inshingano zayo, LODA ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe gutanga serivisi inoze, gushyigikira uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, no kwagura ibikorwa bya gahunda n’imishinga yayo mu gihugu hose.

Kugeza ubu, LODA icunga imishinga ikurikira:

  • Umushinga wa Exiting Poverty in Rwanda na Social Protection Transformation Project (SPTP); 

  • Umushinga wa Rwanda Urban Development Project (RUDP); 

  • Umushinga wa Pro-Poor Development Basket Fund (PPD Basket); 

  • Umushinga ku Mudugudu (Model Village Project - MVP).

Imishinga

Pro-Poor Development (PPD-Basket)

Pro-Poor Development (PPD-Basket) ni gahunda ihuriweho n’abafatanyabikorwa batandukanye mu iterambere, yashyiriweho gushyigikira no gukomeza gahunda z’u Rwanda zigamije guteza imbere ubukungu ku rwego rw’ibanze, …

 

Social Protection Transformation Program (SPTP)

Social Protection Transformation Program (SPTP) ni umushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi, washyizweho mu rwego rwo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kurengera imibereho myiza y’abaturage zicungwa na LODA.

Rwanda Urban Development Project (RUDP)

Rwanda Urban Development Project (RUDP) ni umushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi, ugamije kunoza uburyo abaturage babona serivisi z’ibanze, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo n’ibiza, no guteza imbere igenamigambi n’imicungire by’imijyi mu buryo bukomatanyije mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi itandatu yunganira Kigali.

Village Model Project (VMP)

Village Model Project (VMP) ni gahunda ishyirwa mu bikorwa na LODA igamije guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri ku rwego rw’ibanze binyuze mu guteza imbere kwihangira imirimo no gushyigikira ibikorwa bibyara inyungu mu baturage.

 

Exiting Poverty in Rwanda - Basket (EPR-Basket)

Existing Poverty in Rwanda - Basket (EPR-Basket) ni Ikigega gihuriweho n’abafatanyabikorwa batandukanye, kigamije gufasha Leta y’u Rwanda kugabanya ubukene no gushyigikira gahunda zo kurengera abatishoboye.