Claudine Marie Solange NYINAWAGAGA
Madamu Claudine Marie Solange NYINAWAGAGA ni inzobere mu by’ubukungu no mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere, akaba abimazemo imyaka igera kuri 35; muri yo irenga 20 akaba yarayimaze yibanda ku bikorwa bijyanye no kurengera abatishoboye, iterambere ry’abaturage no kongerera ubushobozi imiryango.
Mu nshingano ze nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Madamu Nyinawagaga atanga umurongo w’ibitekerezo bigamije kongera imbaraga no kwihutisha iterambere ry’abaturage mu Rwanda. Mbere yo guhabwa izi nshingano, yaharaniye imibereho myiza y’umwana no gutekana k’umuryango, kuko yabaye Umuyobozi Mukuru wa ‘SOS Children’s Villages’ ndetse n’Umuyobozi wa ‘Hope and Homes for Children’ ku rwego rw’Igihugu.
Madamu Nyinawagaga yaminuje mu by’Ubukungu, ndetse akaba anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mibanire y’abantu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yibanze ku byerekeye uburinganire bw’abagabo n’abagore; ibi bikaba bimugira inzobere mu guhuza ibitekerezo bijyanye n’iterambere ry’abaturage ridaheza.
Adolphe KAYIGI
Umuyobozi w'Agashami k'Iterambere ry'Inzego z'Ibanze
Jean Claude RWAHAMA
Umuyobozi w'Agashami ko Kurengera Abatishoboye
Geofrey BIZIMUNGU
Umuyobozi wa Porogaramu yo Kurengera Abatishoboye no gufasha Abaturage Kwivana mu Bukene (EPR&SPTP)
Moses RUTAYISIRE
Umuyobozi w'Umushinga 'Village Model Project'
Placidie UWAMARIYA
Umuyobozi w'Umushinga wa 'Basket Funding for Pro-Poor Development (PPD-Basket)'