Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rwanda Urban Development Project (RUDP)

Rwanda Urbanization Development Project (RUDP) ni umushinga uterwa inkunga na Banki y'Isi, ugamije kwegereza abaturage serivisi z'ibanze, kongera ubushobozi bwo guhangana n'ingaruka z'ibiza n'imihindagurikire y'ibihe, no gushimangira igenamigambi n'imicungire ihuriweho by'imijyi mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi itandatu yunganira Kigali.

Icyiciro cya mbere: 2016 - 2021: Ibilometero 89.32 ndetse n'imiyoboro y'amazi y'imvura (drainages) ibilometero 29.94 mu turere twa Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi, ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Icyiciro cya kabiri: 2021 - 2025.

Umushinga w’Iterambere ry’Imijyi mu Rwanda (RUDP)

Ibisobanuro by’Umushinga (Ibyiciro, Ibice byawo n’Ibikorwa)

Intego rusange y’Umushinga wa Rwanda Urban Development Project II (RUDP-II) ni uguteza imbere iyubakwa ry’ibikorwa remezo birambye no koroshya itangwa rya serivisi, ndetse no kongerera ubushobozi imijyi mu micungire n’ubudahangarwa, cyane cyane mu duce dutuwe n’abaturage bafite amikoro make, mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi itandatu yunganira Kigali, ari yo: Nyagatare, Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye na Muhanga.

Ibikorwa bya RUDP-II bigabanyijemo ibyiciro bitatu by’ingenzi:

  1. Gushyigikira Umujyi wa Kigali;
  2. Gushyigikira imijyi itandatu yunganira Kigali;
  3. Guteza imbere ubushobozi bw’inzego no gucunga umushinga.

Icyiciro cya Mbere: Gushyigikira Umujyi wa Kigali

Iki cyiciro kigizwe n’ibice bibiri:

  • Igice cya 1a: Igenamigambi rihuriweho ry’imiturire n’iterambere ry’imijyi hagamijwe gutanga ibikorwaremezo birambye kandi bidaheza mu Mujyi wa Kigali.
  • Igice cya 1b: Imicungire irambye y’ibishanga ishingiye ku bimenyetso, guhangana n’ibiza by’imyuzure no gukurikirana imyuka ihumanya ikirere mu Mujyi wa Kigali.

Ibikorwa biteganyijwe muri iki cyiciro birimo:

  • Kuvugurura no guteza imbere uduce tune dutuwe mu buryo butateguwe, hubakwa imihanda, inzira z’abanyamaguru n’amatara yo ku mihanda;
  • Kubaka ibikorwaremezo byo kurwanya imyuzure mu duce twibasiwe cyane;
  • Gutegura igishushanyo mbonera cyo gucunga amazi y’imvura;
  • Gushyiraho uburyo bwo gukurikirana urugero rw’amazi;
  • Gutanga ubufasha bwa tekiniki mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali;
  • Gushyigikira gahunda y’ishoramari ry’umujyi (Capital Investment Plan), kongera ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga no kunoza imicungire y’imikoreshereze y’ingengo y’imari hagamijwe kubungabunga ibishanga.

Mu gice cya 1b, ibikorwa by’ingenzi birimo:

  • Gusana no kubungabunga ibishanga bya Gikondo na Nyabugogo;
  • Gukora ubushakashatsi hifashishijwe ikoranabuhanga rya LiDAR;
  • Gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no gutanga raporo ku myuka ihumanya ikirere;
  • Gukora ibikorwa byo ubukangurambaga, gusangizanya ubumenyi no guteza imbere ubufatanye.

Icyiciro cya Kabiri: Gushyigikira Imijyi Itandatu Yunganira Kigali

Iki cyiciro na cyo kigizwe n’ibice bibiri:

  • Igice cya 2a: Guteza imbere ibikorwaremezo no kunoza itangwa rya serivisi mu mijyi yunganira Kigali.
  • Igice cya 2b: Guteza imbere ubushobozi bw’inzego z’imijyi yunganira Kigali.

Mu gice cya 2a, ibikorwa by’ingenzi biri mu byiciro bya gatatu n’icya kane by’ishoramari, birimo:

  • Kubaka no kuvugurura imihanda ya kaburimbo;
  • Kubaka inzira z’abanyamaguru;
  • Kubaka imiyoboro y’amazi y’imvura;
  • Gushyiraho amatara yo ku mihanda;
  • Kubaka aho imodoka zitwara abagenzi zihagarara.

Iki gice kandi kizashyiramo ubufasha bwa tekiniki mu igenamigambi, mu gukora inyigo no gukurikirana ibikorwa by’umushinga.

Mu gice cya 2b, ibikorwa by’ingenzi birimo:

  • Gutanga ubufasha bwa tekiniki mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imijyi;
  • Gushyigikira Ibiro Bishinzwe Imicungire y’Imijyi (City Management Offices – CMOs) binyuze mu bikorwa byo kubaka ubushobozi bw’inzego.

Icyiciro cya Gatatu: Guteza Imbere Ubushobozi bw’Inzego no Gucunga Umushinga

Iki cyiciro kigizwe n’ibice bibiri:

  • Igice cya 3a: Guteza imbere ubushobozi bw’inzego ku rwego rw’Igihugu.
  • Igice cya 3b: Gucunga no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga.

Igice cya 3a kizibanda ku:

  • Gutanga ubufasha bwa tekiniki mu gushyiraho gahunda y’iterambere ry’Ibiro Bishinzwe Imicungire y’Imijyi (CMOs);
  • Gushyigikira ishyirwa mu bikorwa no gukurikirana Politiki y’Igihugu y’Imiturire n’Iterambere ry’Imijyi;
  • Gukusanya no gusangiza amasomo yavuye mu mishinga y’icyitegererezo yo kuvugurura imijyi, nk’uwakorewe mu Kagari ka Agatare, no gutegura amabwiriza agenga ivugururwa ry’imijyi;
  • Gutegura ingamba zo guteza imbere ahantu hagenewe guturwa no kubakwa ibikorwaremezo;
  • Gutegura ingamba z’Igihugu zo gucunga imyanda no gukora inyigo ku hantu ho kujugunya imyanda mu mijyi itandatu yunganira Kigali.

Igice cya 3b kizibanda ku micungire y’umushinga, kikubiyemo ingengo y’imari igenewe inzego ziwushyira mu bikorwa zirimo MININFRA PCU, Umujyi wa Kigali (KUUT), LODA SPIU n’Inzego z’Uturere (PIUs), ndetse n’ingengo y’imari igenewe kwimura no gutanga ingurane ku bazagirwaho ingaruka n’ibikorwa by’umushinga.