Umushinga wa Social Protection Transformation (SPTP)
Umushinga wa Social Protection Transformation (SPTP) uterwa inkunga na Banki y’Isi kandi washyizweho mu rwego rwo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kurengera imibereho myiza y’abaturage zicungwa na LODA.
Intego nyamukuru ya SPTP ni “kunoza imikorere n’ubushobozi bwa gahunda z’u Rwanda zo kurengera imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane gahunda ya Vision Umurenge Program (VUP), igenewe amatsinda y’abaturage bafite intege nke kandi batoranyijwe hakurikijwe ibipimo byagenwe.”
Uyu mushinga ugizwe n’ibice bine by’ingenzi:
- Icyiciro cya mbere: Gushimangira gahunda z’ubufasha bugamije kurengera abatishoboye hagamijwe kwihutisha iterambere ry’umuturage.
- Icyiciro cya kabiri: Gushyigikira iterambere ridaheza.
- Icyiciro cya gatatu: Guteza imbere serivisi zigamije impinduka.
- Icyiciro cya kane: Kubaka ubushobozi, kunoza politiki no guhuza gahunda n’ibikorwa.
Irangajwe imbere na MINALOC na SPIU ya LODA, SPTP ifite ingengo y’imari ya miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika (USD 100), ugashyirwa mu bikorwa n’uturere kandi ukibanda cyane kuri gahunda ya Vision Umurenge Program (VUP) igizwe na gahunda zo kurengera abatishoboye zirimo: Inkunga y'Ingoboka (DS), Inkunga y'Ingoboka ifasha ababyeyi batwite n'abonsa (NSDS), Imirimo y'amaboko isanzwe (cPW), Imirimo y'amaboko yoroheje (ePW) no gukora mu Ngo Mbonezamikurire y'abana bato zikorera mu miryango (CB-ECD).
Izi gahunda zose zigomba kubahiriza amabwiriza agenga kurengera ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage.
Uyu mushinga kandi ushyigikira izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, zirimo Gutanga ibikoresho ku bize imyuga (Productive Asset Transfer - PAT) no Kwigisha Imyuga (Skills Development - SD).
Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki y'Isi yashyizweho umukono ku wa 30 Nzeri 2022. Umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 23 Ukuboza 2022, ukazamara imyaka ine, kugeza ku wa 31 Ukuboza 2026.