GATSIBO: HUZUYE IKIRARO CYONGEYE GUHUZA UTUGARI TUTARI TUKIGENDWA
Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Nyagihanga, huzuye ikiraro gihuza Akagari ka Kibare n'aka Mayange, cyongeye guhuza uduce dutandukanye two muri uyu murenge n’Akagari ka Kibare katari kakigendwa.
Ikiraro cya Mayange cyubakiwe rimwe n’icya Kabacuzi ku bufatanye bw’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), n’Akarere ka Gatsibo, binyuze mu mushinga wa Pro-Poor Development (PPD-Basket), uterwa inkunga n’Ibihugu by’u Budage, u Bufaransa, na Luxembourg.
Iki kiraro cya Mayange cyabaye igisubizo ku mbogamizi abaturage bahuraga na zo mu ngendo no kugeza umusaruro wabo ku masoko, ndetse cyongera guhuza Akagari ka Kibare n’ibindi bice kuko kari katakiri nyabagendwa.
Mbere y'uko iki kiraro cyubakwa, abaturage bo muri utu tugari bahuraga n'ingorane zo kuva mu kagari kamwe bajya mu kandi, ndetse no guhahirana n'ibindi bice bigize uyu murenge. Kubera kubura inzira nyabagendwa yorohereza urujya n'uruza, nta kinyabiziga cyashoboraga kunyura aho hantu, bigatuma ingendo hagati y'utu tugari zigorana. N’ubwo higeze kubakwa ikiraro cyo mu kirere, na cyo nticyashoboye gukemura iki kibazo mu buryo burambye.
<figcaption> </figcaption>
Umunyamakuru witwa John Bicamumpaka wakoreye igihe kinini mu Ntara y’Uburasirazuba, yavuze ko aha hantu hatari hakigendwa kubera ko nta kiraro cyari gihari ndetse n’umuhanda ukaba wari warangiritse.
Yagize ati “Aka kagari ka Kibare Umuyobozi w’Akarere yamaze manda ebyiri atahakandagiye kubera ikiraro n'umuhanda mubi! Ikiraro cyo mu kirere ntabwo cyari gutuma agera muri ako kagari kuko yari gukora amasaha atatu agenda n'amaguru”!
Ibi byagiraga ingaruka zikomeye ku bikorwa by'ubuhinzi n'ubuhahirane. Abaturage bo muri uyu Murenge wa Nyagihanga bahinga ikawa n'ibindi bihingwa, ariko bahuraga n’imbogamizi zo kugeza umusaruro wabo ku nganda no ku masoko aherereye mu bindi bice by'umurenge.
Iki kiraro cyubatswe mu buryo burambye, ku buryo ibinyabiziga bishobora kukinyuraho, harimo n’ibitwaye imizigo. Ibi byatumye aka gace kazwiho guhinga ikawa cyane koroherezwa mu ngendo no mu buhahirane.
Abaturage bakoresha iki kiraro bagaragaza ko cyagize uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bari bamaze igihe bahura na byo.
<figcaption> </figcaption>
Mujyambere Thadée, utuye mu Kagari ka Mayange, ati “Mbere y'uko iki kiraro cyubakwa, ikawa yeraga muri Kibare yaburaga uko yambutswa ngo ijyanwe ku nganda. Aho iki kiraro kiziye, cyaje ari igisubizo ku kibazo cy'ubuhahirane hagati y'utugari twa Kibare na Mayange”.
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Madamu Nyinawagaga Claudine, ashimira uruhare rw'abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa imishinga igira uruhare mu iterambere ry'inzego z'ibanze ndetse n'iry'abaturage muri rusange.
Ashimira kandi uturere uburyo dukomeje ubufatanye ndetse no kuba dukomeza gutegura imishinga igamije guhindura imibereho y'abatuarage, agasaba ko byakomeza muri uwo murongo.
Ati “Turashimira abafatanyabikorwa bacu ku nkunga bakomeje kudutera mu guteza imbere imibereho y'abaturage hirya no hino mu Gihugu. Turashimira kandi uturere uburyo twita kuri iyi mishinga ndetse n'uburyo dukomeje imikoranire myiza, mu rwego rwo kunoza imishinga iba yateguwe”.
Iki gikorwa kigaragaza ko ibikorwa remezo bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhinzi, ubuhahirane n'ubukungu bw'abaturage. Iyo abaturage babonye inzira zoroshye zo kugenderana no kugeza umusaruro ku masoko, bibongerera amahirwe yo gukora neza ibikorwa byabo no kwiteza imbere.
Ikiraro cya Mayange n’icya Kabacuzi, byombi byuzuye bitwaye ingengo y’imari ingana isaga gato miliyoni 605 z’Amafaranga y’u Rwanda.
