Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

LODA N'ABAFATANYABIKORWA BASUYE IMISHINGA YA PPD-BASKET NA EPR MU TURERE TUNE

Ubuyobozi bw'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'IOterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA), hamwe n'Abafatanyabikorwa mu Iterambere basoje uruzinduko rw'iminsi ine bagiriraga mu turere twa Rutsiro, Nyamasheke, Nyamagabe, na Nyanza, aho basuraga imishinga yakozwe ndetse n'igikorwa iterwa inkunga binyuze mu Kigega ‘Basket Funding for Pro-Poor Development’ (PPD-Basket) na Exiting Poverty in Rwanda (EPR Basket).

Ku munsi wa mbere w'uru ruzinduko, hasuwe imishinga yo mu Karere ka Rutsiro, aho hasuwe imihanda ya kaburimbo yubatswe mu Murenge wa Boneza.

Muri iyo mihanda harimo uwa Rukurura - Kivu Hills Mediacal Center. Ni umuhanda wa kilometero imwe na metero 400 (1.4km), wuzuye utwaye ingengo y'imari ya miliyoni 651.3 z'amafaranga y'u Rwanda.

Uyu muhanda ukaba warorohereje abaturage batuye muri ako gace kubasha kugera ku Ivuriro ry'Icyitegererezo rya Kivu Hills Medical Centre ryubatswe muri ako gace, rikaba ritanga serivisi z'ubuvuzi zisumbuye.

Iri tsinda ryanasuye umuhanda wa kaburimbo yoroheje (chip-seal) wa Gahabwa – Bikono - Muramba, na wo uri kubakwa mu Murenge wa Boneza. Ni umuhanda witezweho koroshya ingendo ku baturage, by'umwihariko abagana ibikorwa by'ubukerarugendo biri ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu.

Uyu muhanda w'ibilometero 3.7, uzuzura utwaye miliyari imwe na miliyoni 732 z'amafaranga y'u Rwanda, bikaba byitezwe ko uzoroshya ingendo ku baturage basaga 26,000 bo mu Murenge wa Boneza ndetse no mu nkengero zawo.

Leonidas Rutebuka, umuturage utuye muri aka gace, agira ati “Mbere kugira ngo utege imodoka ujya nk'i Kigali, byasabaga ko utegesha aamafaranga 1000 ujya ahitwa mu Nkomero, ukabona gutega imodoka. Ariko ubu, imodoka zidusanga hano. Uyu muhanda waratworohereje cyane”.

Mu Karere ka Rutsiro kandi hasuwe ikiraro cya Kazibaziba mu Murenge wa Mushubati, cyuzuye gitwaye miliyoni 122.1 z'amafaranga y'u Rwanda.

Iri tsinda ryanasuye imishinga yo mu Karere ka Nyamasheke. Muri aka Karere hasuwe aharimo gukorerwa imirimo yo kuvugurura no gusana Ikigo Nderabuzima cya Yove mu Murenge wa Cyato. Ni umushinga byitezwe ko uzarangira utwaye 1,466,542,141 z'amafaranga y'u Rwanda, iki kigo nderabuzima kikazaba gitanga serivisi zo ku rwego rw'ibitaro (Medicalized health Centre).

Muri aka karere hanasuwe imirimo yo gukora amaterasi y'indinganire mu Murenge wa Cyato. Ni umushinga ukorerwa ku buso bwa hegitari 14.3, ukaba waratanze akazi ku baturage basaga 300.

Hanasuwe umuyoboro w'amazi meza wa Mwiyanda - Nyanza, ufite ibilometero 17, ukaba ugeza amazi meza ku baturage basaga 12,000 bo mu Mirenge ya Bushekeri na Kagano.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Narcisse Mupenzi, yavuze ko imishinga yasuwe ndetse n'indi yose iterwa inkunga binyuze muri LODA, yagize uruhare rugaragara mu iterambere ry'akarere ndetse no mu iterambere ry'imibereho y'abaturage.

Yagize ati “Imishinga iterwa inkunga binyuze muri LODA irahindura imibereho y'abaturage bacu. Turasaba abaturage bose kuyifata neza no kuyitaho, kugira ngo ikomeze ibagirire akamaro”.

Iri tsinda ryanasuye imishinga yo mu Karere ka Nyamagabe, ahasuwe umushinga wo gukora amaterasi yikora ku buso bwa hegitari 331 mu Murenge wa Gasaka. Uyu mushinga watanze akazi ku baturage basaga 935.

Muri aka karere hasuwe kandi Inzu y'Ababyeyi (Maternity), yubatswe ku KIgo Nderabuzima cya Kibumbwe mu Murenge wa Kibumbwe. Iyi nzu y'ababyeyi hamwe n'ibikoresho bigezweho bizayishyirwamo, bikaba bifite ingengo y'imari ya 482,927,414 Frw.

Hasuwe ibyuma by'amashuri bitatu byubatswe ku Rwunge rw'Amashuri rwa Gisanze mu Murenge wa Tare, byuzuye bitwaye 513,815,980 Frw, bikaba byaragabanyije ubucucike mu mashuri.

Mu gusoza uru ruzinduko,  iri tsinda ryasuye umushinga wo kubaka ibiraro bitatu, Budubi, Gati-Nyamure na Nyamure-Migina mu Karere ka Nyanza. Ni umushinga uzuzura utwaye ingengo y'imari ingana na miliyoni zirenga 670 z'amafaranga y'u Rwanda, ukaba warafashije mu koroshya ingendo muri ako gace.

Itsinda ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ryagaragaje ryanyuzwe n'uburyo ryasanze imishinga yasojwe imeze neza ndetse n'ikiri gushyirwa mu bikorwa ikaba ikomeje kugenda neza. 

Bashimye kandi uburyo abaturage baturiye iyo mishinga bagenda biteza imbere babikesha iyo mishinga, basaba uturere gukomeza gukurikirana ko iyo mishinga ikomeza kwitabwaho.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Madamu Claudine Nyinawagaga, yashimye uruhare rw'abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa imishinga igira uruhare mu iterambere ry'inzego z'ibanze ndetse n'iry'abaturage muri rusange. 

Yashimiye kandi uturere uburyo dukomeje ubufatanye ndetse no kuba dukome gutegura imishinga igamije guhindura imibereho y'abatuarage, asaba ko byakomeza muri uwo murongo.

Yagize ati “Turashimira abafatanyabikorwa bacu ku nkunga bakomeje kudutera mu guteza imbere imibereho y'abaturage hirya no hino mu Gihugu. Turashimira kandi uturere uburyo twita kuri iyi mishinga ndetse n'uburyo dukomeje imikoranire myiza, mu rwgo rwo kunoza imishinga iba yateguwe”.