Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MUSANZE: HAMAZE KUBAKWA IBIRARO BYANOGEJE UBUHAHIRANE

Mu Karere Musanze, kagizwe ahanini n'imisozi miremire ndetse n'imvura nyinshi ituruka kuri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, hamaze kubakwa ibiraro icyenda byubatswe mu buryo bwa 'Stone-Arc bridge's, byamaze kugaragaza impinduka mi migenderanire n'imihahiranire hagati y'abaturage batuye mu Mirenge itandukanye y'aka Karere.

Ni ibiraro byubatswe ku bufatanye bw'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'Iterambere mu nzego z'Ibanze (LODA), n'Akarere ka Musanze, ku nkunga y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

Muri ubwo bufatanye, hubatswe ibiraro bya Rwebeya I, Rwebeya II, na Rwebeya II, Kiryi, Susa, Buhoro, Buremo, Kanywambogo, ndetse na Muhe.

 

Abatuye mu bice bitandukanye by'Akarere ka Musanze bagaragaza ko kuva ibi biraro byakubakwa, byahinduye imihahiranire ndetse byoroshya n'urujya n'uruza rwajyaga rukomwa mu nkokora n'icika n'iyangirika ry'inzira nyabagendwa kubera imvura nyinshi ikunze kugwa muri aka Karere.

Ibiraro bya ‘Stone-Arc’ biba byubakanye ikoranabuhanga rituma hadakoreshwa ibyuma na sima (beton), ahubwo hakakoreshwa amabuye na sima gusa. Ibi biraro kandi biba byubatse mu buryo biteye nk'umuheto munsi, aho kuba birambuye nk'uko ibisanzwe byubakwa.

ubu bwoko bw'ibiraro ni bwiza kuko bubungabunga ibidukikije, kandi bugatwara ingengo y'imari nto ugereranyije n'ibiraro byubakwa mu buryo bwa beto (beton).

Ibi biraro byubatswe muri Musanze byose uko ari icyenda, byuzuye bitwaye ingengo y'imari ingana na 468,310,980 Frw. Imirimo yo kubaka ibi biraro yahaye akazi abantu 480.

Akarere ka Musanze kandi kakaba karahawe igihembo na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC).