Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

UBUSITANI BWA NYAGATARE BWAHINDUYE ISURA Y'UMUJYI

Abatuye n’abasura Umujyi wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare bashyiriweho ubusitani bugezweho bubafasha kwidagadurira, gusabana no guhurira hamwe. Ni ubusitani bwahawe izina rya ‘Nyagatare Urban Eco Park’, bwagenewe ibikorwa bitandukanye birimo kwidagadura, interineti yihuta, aho wafatira amafunguro n'ibindi.

Ubwo busitani bufite hegitari 3,bwuzuye butwaye miliyoni 465 z’amafaranga y’u Rwanda, binyuze mu Kigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA), ku nkunga ya Banki y'Isi.

Abatuye ndetse n'abagenda mu Mujyi wa Nyagatare by'umwihariko urubyiruko, bishimira iki gikorwa remezo, kuko cyababereye ahantu ho kwidagadurira kandi bakanahungukira ubumenyi bifashishije umuyoboro wa interineti wihuta kandi w'ubuntu bahasanga.

Imirimo yo gutunganya ubu busitani ikaba yaratanze akazi ku bakozi bahoraho barenga 70.