2,540
Imishinga y'uturere yatewe inkunga muri 2021-2022
226,437,191,441
Inkunga mu mafaranga y'u Rwanda yavuye muri Leta no mu Bafatanyabikorwa muri 2021 - 2022.
59,200,522,218
Inkunga (Frw) yaturutse mu Bafatanyabikorwa muri 2021-2022.
214,344,193,751
Inkunga (Frw) yoherejwe mu Turere n'Umujyi wa Kigali muri 2021-2022.
Mu buryo bufatika, LODA ifite inshingano zikurikira:
- Gufasha mu gutegura no gusuzuma ireme rya gahunda z’ibikorwa by’inzego zegerejwe abaturage, kumenya ibyihuturwa kurusha ibindi muri gahunda z’iterambere n’izo kurengera abatishoboye, kubigenera ingengo y’imari, no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’imishinga ibishamikiyeho;
- Guharanira ko abaturage bagira uruhare mu igenamigambi;
- Gushakisha, gukusanya ingengo y’imari no kugenera amafaranga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze zifite ubuzima gatozi;
- Kuba umuhuza hagati y’inzego z’ibanze n’abaterankunga, cyane cyane mu bijyanye no gutera ibkunga imishinga n’ibikorwa bigamijwe iterambere muri izo nzego;
- Guharanira ko ingengo y’imari yagenewe imishinga isaranganywa mu buryo bukwiye, kandi hibandwa cyane ku bikorwa n’imishinga bizana impinduka mu rwego rw’ubukungu;
- Kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari yagenewe na LODA ku mishinga n’ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze.