Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Igenamigambi rinoze no gushaka ingengo y'imari

Igendeye ku nama za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kandi hubahirizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), LODA sihinzwe guhuza no gushakira ingengo y’imari ibikorwa ibikorwa byose by’Uturere n’Umujyi wa Kigali. 

Mu buryo bufatika, LODA ifite inshingano zikurikira:

  1. Gufasha mu gutegura no gusuzuma ireme rya gahunda z’ibikorwa by’inzego zegerejwe abaturage, kumenya ibyihuturwa kurusha ibindi muri gahunda z’iterambere n’izo kurengera abatishoboye, kubigenera ingengo y’imari, no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’imishinga ibishamikiyeho;
  2. Guharanira ko abaturage bagira uruhare mu igenamigambi;
  3. Gushakisha, gukusanya ingengo y’imari no kugenera amafaranga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze zifite ubuzima gatozi;
  4. Kuba umuhuza hagati y’inzego z’ibanze n’abaterankunga, cyane cyane mu bijyanye no gutera ibkunga imishinga n’ibikorwa bigamijwe iterambere muri izo nzego;
  5. Guharanira ko ingengo y’imari yagenewe imishinga isaranganywa mu buryo bukwiye, kandi hibandwa cyane ku bikorwa n’imishinga bizana impinduka mu rwego rw’ubukungu;
  6. Kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari yagenewe na LODA ku mishinga n’ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze.