MINALOC NA LODA BAGANIRIYE N'ABAFATANYABIKORWA HAREBWA AMAHIRWE Y'AKAZI KU BATURAGE BARI MURI GAHUNDA YO KWIVANA MU BUKENE
Kigali, 14 Ukwakira 2026 - Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) hamwe n'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA), basoje ibiganiro byo ku rwego rw'Intara n'Umujyi wa Kigali, byabahuzaga na ba rwiyemezamirimo, Sosiyete Sivile ndetse n'abandi bose bafite aho bahuriye n'umurimo, mu rwego rwo kwiga uburyo bwo guhuza abari muri gahunda yo kwivana mu bukene n'amahirwe yose y'akazi abegereye.
Ibi biganiro byasojwe kuri uyu wa 14 Ukwakira 2026 mu Mujyi wa Kigali, hagaragajzwa inzego zifite amahirwe yo gutanga imirimo, zirimo ubudozi, ububaji, ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburobyi, ubukorikori bw’ibikomoka ku mpu, gutunganya imyanda ya pulasitiki, serivisi z’isuku no gusana ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, n'izindi.
Abitabiriye ibi biganiro kandi bagaragaje imbogamizi zituma bamwe batabona imirimo, zirimo kutagira ibikoresho bikenewe, ubushobozi buke bwo kubona igishoro, icyuho mu bumenyi, n'ibindi.
Abitabiriye basabye ko inzego za Leta, abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta barushaho gufatanya mu gukemura izo mbogamizi no guhuza abagenerwabikorwa bujuje ibisabwa n’abatanga imirimo ndetse n’amahirwe yo kwihangira imirimo.

Isesengura ryakozwe na MINALOC, LODA, Uturere ndetse n'Umujyi wa Kigali, ryagaragaje ko hirya no hino mu turere hari amahirwe arenga 500 ashobora gutanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 180.