Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Iterambere ry’Ubukungu mu Nzego z’Ibanze

LODA yibanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’Igenamigambi ry’Igihugu rigamije Iterambere ry’Uturere, guhuza ibikorwa byose uhereye ku byihutirwa kurusha ibindi mu nzego z’ibanze, gushyiraho uburyo bwo kuzubakira ubushobozi, gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’ibikorwa by’iterambere biterwa inkunga binyuze muri LODA.

 

Dore zimwe mu nshingano za LODA zijyanye n’Iterambere ry’Ubukungu mu Nzego z’Ibanze:

  1. Gutanga inama no guhuza ibikorwa by’imishinga y’iterambere ry’ubukungu, no kumenya ibikorwa byihutirwa kurusha ibindi mu nzego z’ibanze;
  2. Guharanira ko imishinga y’ibikorwaremezo yatewe inkunga izana impinduka mu rwego rw’ubukungu mu buryo bufatika kandi burambye;
  3. Kongerera ubushobozi abakozi b’inzego z’ibanze, bagahabwa ubumenyi bukenewe kugirango imishinga n’ibikorwa byo mu rwego rw’iterambere ry’ubukungu igire ireme;
  4. Guhuza ibikorwa bya Leta bijyanye n’iterambere ry’ubukungu mu nzego zegerejwe abaturage, kugirango ishyirwa mu bikorwa ryabyo ribere ku gihe kandi bigire ireme ryifuzwa.
  5. Kuba urwego rushinzwe ubunyamabanga bw’Itsinda rya Tekiniki rishizwe ibyerekeye iterambere ry’ubukungu (LED Technical Working Group).